IBYO UTARI UZI

ESE KOKO HARI URUKUNDO RURI HAGATI YA ANITHA NA NIZZO KUVA MURI URBAN BOYS?

Mu minsi ishize nibwo byavugagwa ko couple ya Knowless na Safi yaba iri mu marembera,nyamara ibi bakaba barabihakanye bivuye inyuma dore ko banavugaga ko bidashoboka. Ubu rero  ngo nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we Sandrine haravugwa ubushuti bukomeye bwa Nizzo n’umunyamakuru akaba na Mc ukomeye hano mu Rwanda uzwi ku izina rya Anitha.

Ibi byatumye twegera Nizzo wo muri Urban Boyz  tumubaza koko niba we na Sandrine byaba byararangiye, atubwira ko batakimeranye neza,ngo ntamubano bagifitanye naho ku makuru avugwa ko yaba yararetse Sandrine kubera Anitha,yagize ati: ”Jyewe ntarundo cyangwa se ubushuti dufitanye bw’umwihariko gusa ni inshuti yange imba hafi kandi ndabimushimira, muri macye turi abajama"


Dore uko Nizzo yaryoshyaga na Anitha muri PGGSS i Rubavu

Ariko kuruhande rwa Anitha abihakana yivuye inyuma agira ati"Ese niba umuntu agendanye nundi inshuro zirenze imwe bizavugwako ari ubucuti budasanzwe?yakomeje agira ati:nibyo rwose Nizzo turaganira kenshi,turasurana nkuko nabandi babigenza.Ariko ntibivuze ko ari umukunzi wanjye, kuko mfite Fiance wanjye uba i Burayi mugihugu cya Sueden.nanaone kandi usibye nawe nabandi bagenzi be nabo nka Safi,Humble,na Knowless ni inshuti zanjye muri rusange.Abo bavuga batyo rero navuga ko ari abashaka kunsenyera.

Gusa Nizzo yatangaje ko atakibyumva kimwe numukobwa wari inshuti ye witwa SANDRINE

UYU NI SANDRINE WAHOZE ARI COPINE WA NIZZO

Urwo rukundo hagati ya Anitha na Nizzo binugwanugwa ko byatangiye mu intangiriro ya PGGSS,aho bagaragaraga kenshi bari kumwe,bityo abantu bagatangira kubibazaho byinshi.Gusa nkuko babyisobanuriye ubwabo, bivugiyeko ntarukundo rudasanzwe bafitanye ko ahubwo babana nkabajama nkuko Nizzo yabivuze.tubitege amaso ntarukundo rwihishira niba aribyo bizagaragara kuko iminsi iba myinshi igahhimwa numwe.

 

 

ESE KOKO TETE ROCA YABA AKUNDANA NA SEAN KINGSTON?

 

 

 

Iyi niyo foto ya Tete yagaragaye kuri facebook igateza urujijo.Ese uyu si Tete Roca koko?

 

Ku mugoroba w’itariki 26 kamena ni bwo ku rubuga rwa facebook hagaragaye ifoto y’umuhanzikazi Tete Roca abenshi bazi ku

izina rya Tete Divine akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka GAPAPU

Nk’uko bigaragara kuri iyo foto Tete Roca  akaba yarasaga n’uwambaye ubusa yicaye ku gatebe k’umukara munsi yayo handitse ngo: “Ese uyu muhanzikazi Tete Divine murabona yambaye da?”  

Abantu benshi bakimara kubona iyi foto bibajije byinshi bibaza niba ari Tete roca koko, cyangwa se niba ari undi muntu.  Uretse n’ibyo kandi bantu bakomeje kwibaza aho iyo foto yavuye. InyaRwanda.com yahise itangira gukora icukumbura kugirango tubashe kumenya mu by’ukuri iriya foto ni iyande?

Mu kumenya neza ibirebana n’iyo foto twegereye Tete Roca tugirana ikiganiro gito ariko ahakana ko na we iyi foto nta n’iyo azi mu magambo ye yagize ati: “uko  abantu bakoresha facebook babonye iyi foto nanjye ni ko nayibonye, ntayo nigeze nifotora kandi nta n’uwayimfotoye ahubwo ndiyama abashaka gusenya izina ryanjye ngo bazamure iryabo”. Ati: “nkimara kubibwirwa n’abantu benshi, narebye  kuri facebook nsangaho iyo foto koko ngerageje kureba uwaba yarabikoze nsanga  yitwa UKO BIMEZE KICUKIRO nyoberwa uwo ari we nyuma y’igihe gito iyo foto yakomeje guhererekanywa n’abantu benshi.

Mu gukomeza kumenya neza ukuri kwabyo twanashatse kumenya uwo UKO BIMEZE KICUKIRO ni inde ese we abivugaho iki?

Twaje gusanga rero UKO BIMEZE KICUKIRO ari Account iri kuri Facebook yagaragarayeho iyo photo ya Tete Roca, yandika inkuru ndetse n’amafoto bijyanye n'abahanzi nyarwanda, paparazzi n'ibindi. Uyikoresha ni umusore witwa K. John tumubajije tuti ese iyi foto ya Tete Roca ko avuga ko atari iye mwayikuyehe? Yadushubije agira ati: “Tete Divine we ubwe  niwe  watwihereye iriya foto, ndetse zari ifoto 2 imwe yari ahagaze indi yicaye ku gatebe, aratubwira ngo tuyishyire kuri facebook, nkeka ko yashakaga kumenyekana akoresheje ifoto izakurura abantu kuko iyi facebook yacu dushyiraho udushya n'amafoto y'abastars kuburyo isurwa n'abantu benshi.

 Mu gihe Roca yahakanye ko iriya foto atari iye ko we asanga ari nk’igice cyo hasi cy’undi muntu bafashe baterekaho isura ye kuko isura yemera ko isa na we. Hari indi nkuru abakurikiranira hafi iby’abahanzi nyarwanda bakomeza kwibaza kuri uyu Tete Roca ubusanzwe wiga no muri Kaminuza nKuru y’U Rwanda mu itangazamakuru.

Ibyo rero nta kindi ni ibigaragara ku rubuga rwa Facebook, kuri Accout ye yitwa Tete Roca  aho hagaragara ko ari In Relationship with Sean Paul, bishatse kuvuga ko afitanye ubucuti bukomeye na Sean Paul ibyo, ubwo twabimubazagaho yaratwibwiriye ati: “Sean Paul mubona ni uriya munya Jamaica muzi ukora umuziki, twamenyanye ubwo yazaga mu Rwanda ariko ari ibintu bisanzwe, kuko mfite mubyara wanjye uba muri Jamaica niwe najyaga mbwira ukuntu nkunda sean paul, araduhuza, nyuma nkajya mwandikira , turamenyana nza kumubwira ukuntu mukunda, mbese mufana, aza kumbaza  ikintu cya mbere mba  mwifuzaho Ndamubwira nti indirimbo zawe. Nawe ati: Niyo haba hari ikindi kintu cyose unyifuzaho nta kibazo birangira tubaye abakunzi gutyo ubu ni Boyfriend (FIANCE) wanjye.

Tete

Nguko uko bimeze kuri facebook ya Tete Roca!

Tete Roca yatubwiye ko ngo Sean Paul ariwe wamubwiye ngo ni areke babitangaze kuri facebook mu rwego rwo kugirango hatazagira undi muntu umutereta. Ati ubu ntegereje ko azagaruka mu Rwanda aje kubyemeza kumugaragaro.

 

Kwa Sean Paul na Tete Roca urukundo rugeze kure !

Ibi rero bikaba byibazwaho byinshi kubera impamvu zikurikira?

1. Account ya Sean Paul w’incuti ya Tete Roca yafunguwe muri uyu mwaka kuko ikintu cyambere cyanditsweho cyanditswe ku italiki ya 31/05/2011

2. Umuntu w’umustar nka Sean Paul yaba afite abafriends(inshuti) ni ukuvuga abantu b’incuti ze kuri facebook  45 gusa na Tete Roca wa 46?

3. Kuri Facebook ya Sean Paul mucuti wa Tete Roca iriho ko sean Paul agira isabukuru y’amavuko ku itakiki ya 10 Gicurasi, mu gihe kuri website ya Sean Paul tuzi hariho ko yavutse ku italiki ya 09 Mutarama 1973

4.  Sean Paul uagaragara nk’umukunzi wa Tete Roca kandi ngo yize Offord mu gihe nk’uko bigaragara ku mbuga nyinshi za internet  Sean Paul yize Business and hotel management muri College of Arts, Science, and Technology y’ahitwa Hope Road muri  Jamaica.

5. Iyo urebye abantu bandika ku rukuta (Wall/Mur) rwa Sean Paul abenshi ni abanyarwanda kandi nabo baziranye na Tete Roca, n’ibindi.

Mu gihe TETE Roca akomeje kwemeza ko uyu koko ari Sean Paul benshi bakomeje gukurikiranira hafi uyu muhanzi barasanga barasanga   bigaragara ko ashobora kuba ari account yihimbiye ngo ajye yifatira abantu ndetse bizanatume benshi bamwibazaho maze amenyekane gutyo nkuko bamwe mu bahanzi bakomeje kuzajya bifashisha facebook mukubeshya abafana no kwimenyekanisha biciye muburyo bw'ibinyoma.Ese wowe umaze gusoma iyi nkuru urabyumva gute?