urutonde rw'abavuga rikijyana muri iyi si ya Rurema

19/10/2011 18:29

Perezida Kagame ku rutonde rw’abantu 50 bavuga rikijyana ku isi
 

Ikinyamakuru The New Statesman cyashyize ahagaragara urutonde rw’abantu bakomeye ndetse bavuga rikijyana kuri iyi si. Uru rutonde rugaragaraho abantu batandukanye barimo abanyapolitiki, abakinnyi b’umupira w’amaguru, abaririmbyi, abanyemari n’abandi bakomeye.

Kuri uru rutonde Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agaragara ku mwanya wa kabiri mu ba perezida bavuga rikijyana muri Afurika nyuma ya Jacob Zuma w’Afurika y’Epfo, naho ku rutonde rwa bose aza ku mwanya wa 48.

Iki kinyamakuru kivuga ko impamvu Perezida Kagame akomeye muri Afurika ari uko yagize uruhare mu guhindura amateka y’Abanyarwanda nyuma yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994 (ibi kandi ngo byakozwe mu gihe gito).

The New Statesman kivuga ko Perezida Kagame yagize uruhare rukomeye mu kubanisha no kunga Abanyarwanda, kuzamura ubukungu bw’igihugu no kurushaho gutsura umubano n’ibindi bihugu byaba iby’Afurika akomokamo, u Burayi, Amerika n’ahandi.

Kuri uru rutonde, Angela Merkel aza ari ku isonga, Barack Obama akaza ku ku mwanya wa 5 ; Umufaransakazi Christine Lagarde uyobora Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (FMI) aza ku mwanya wa 7 ; kuri uru rutonde kandi hagaragaraho Rupert Murdoch, wa muherwe uherutse kunyeganyeza u Bwongereza kugeza n’ubwo abayobozi bakuru ba Polisi bose beguye. Ikinyamakuru cye News of the World gishinjwa kuba cyarumvirizaga amatelefoni y’abantu.

Kuri uru rutonde kandi Nicolas Sarkozy agaragaraho ari ku mwanya wa 12, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza David Cameron akaza ku mwanya wa 16 ; akurikirwa n’umuherwe Bill Gates uza ku mwanya wa 17. Na none kandi uru rotonde rugaragaraho Julian Assange washinze rwa rubuga menamabanga Wikileaks uza ku mwanya wa 40, naho Papa Benedigito wa XVI ari ku mwanya wa 38.

Uretse abanyapolitiki, hariho n’abahanzi bakomeye nka Lady Gaga uri ku mwanya wa 26, Nicki Minaj uri ku mwanya wa 46, umukinnyi w’umupira w’amaguru Lionel Messi ufunga urutonde rw’aba bantu 50, n’abandi.

Dore uko urutonde rwose ruteye muri rusange :

1. Angela Merkel

2. David Petraeus

3. Ai Wei Wei

4. Tim Cook

5. Barack Obama

6. Larry Page, Sergey Brin na Eric Schmidt

7. Christine Lagarde

8. Liang Guanglie

9. Rupert Murdoch

10. Wael Ghonim

11. Recep Tayyip Erdogan

12. Nicolas Sarkozy

13. Ben Bernanke

14. Ashfaq Kayani

15. Paul Krugman

16. David Cameron

17. Bill Gates

18. Binyamin Netanyahu

19. Jack Dorsey

20. Mario Draghi

21. Dilma Rousseff

22. Warren Buffett

23. Usain Bolt

24. Vladimir Putin

25. Richard Dawkins

26. Lady Gaga

27. Hillary Clinton

28. Ratan Tata

29. Sonia Gandhi

30. Mahmoud Ahmadinejad

31. David Beers

32. Michele Bachmann

33. J. K. Rowling

34. Moqtada al-Sadr

35. Jon Stewart

36. Jacob Zuma

37. Anwar al-Awlaki

38. Pope Benedict XVI

39. Simon Cowell

40. Julian Assange

41. Mark Thompson

42. Aung San Suu Kyi

43. Roger Ailes

44. Robin Li

45. The Koch brothers

46. Nicki Minaj

47. Han Han

48. Paul Kagame

49. Matt Damon

INKURU DUCYESHA IGIHE.COM