BITEYE BITE MUMAVUBI MATO?
USA: Amavubi U17 na Rio Vista FC U19 mu mukino wa gicuti kuri uyu wa Kane i Taos
posted on May , 31 2011 at 12H 49min 33 sec viewed 4918 times
Abasore b'ikipe y’ igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 kuri uyu wa Kane bafitanye umukino wa gicuti n’ikipe ya Rio Vista FC U17 mu rwego rwo kwitegura igikombe cy’ Isi bazitabira guhera tariki ya 18 Kamena 2011 muri Mexico.
Ikipe y’ igihugu y’ abatarengeje imyaka 17 yageze mu mujyi wa Taos muri Leta ya New Mexico muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika (USA) aho igiye gukomereza imyitozo. Bonnie Mugabe uri kumwe n’ ikipe y’ igihugu yadutangarije ko umutoza w’ ikipe y’ igihugu Richard Tardy yashyize ahagaragara imikino itatu ya gicuti bagomba kuzakinira muri uwo mujyi wa Taos mbere yo kwerekeza mu mujyi wa Pachuca muri Mexico aho itsinda ry’ u Rwanda rizakinira.
Gahunda y’ imikino Amavubi U17 azakina
Kuwa Gatatu tariki ya 2 Kamena 2011
Rio Vista FC U19 vs Rwanda U17
Tariki ya 5 Kamena 2011
Classic FC Gladiators U18 vs Rwanda U17
Tariki ya 7 Kamena 2011
NM Rush SC Nike Argonauts U17 vs Rwanda U17
Ikipe y’ igihugu ikaba yarakiriwe neza igeze New Mexico ku kibuga cy’indege cya Albuquerque mu mujyi wa Taos. Mu bayakiriye hakaba harimo umuyobozi mukuru (CEO) wa Taos Sports Alliance, ariwe Joel Israel, hari n’ abanyamakuru benshi harimo na Televiziyo yo mu mujyi wa Taos yakoze ikiganiro ku ikipe y’ igihugu Amavubi U17.
Nguko uko bari bahaye ikaze ikipe y'u Rwanda ku kibuga cya Taos Eco-Park
Imyitozo yo ikaba ikomeza nk'uko bisanzwe, abasore bose ni bazima uretse Alfred Mugabo ugifite akabazo k'imvune aho amakuru agera ku IGIHE.com ari uko azagaruka mu myitozo hamwe n’ abandi mu minsi ya vuba.
Ikipe y’ igihugu Amavubi y’ abatarengeje imyaka 17 ikaba igomba kumara iminsi 10 mu mujyi wa Taos. Iyi myitozo ikaba ari iya nyuma mbere y’ uko ikipe yerekeza muri Mexico; uyu mujyi ukaba waratoranyijwe n’ umutoza Richard Tardy bitewe n’ uko hafite ikirere gisa n'icyo mu mujyi wa Pachuca wo muri Mexico aho itsinda ry’ u Rwanda rizakinira.
Bonfils na bagenzi be bava muri bus
Abakinnyi bamaze gukura ibikapu byabo muri bus (ariko baraberewe pe)!