AMAKURU YA MUZIKA

13/07/2011 12:18

Tumenye uwo The Ben ari we!!!

Umuririmbyi uzwi ku zina rya The Ben, izina rye nyaryo ni Mugisha Ben, yavutse ku itariki ya 9/01/1988. Yavukiye muri famille ikunda Imana, kuburyo yahereye akiri umwana aririmba muri Charal. Guhera icyo gihe The ben yakomeje kuririmba muri choral zitandukanye kugeza kuri 2008 ubwo yaje kwinjira mu muziki aririmba indirimbo zitandukanye; iya mbere yaririmbye ni Amaso ku maso yasohoye mu kwa munani 2008. Aririmba muri Choral The Ben yaririmbanye na Meddy, Lick Lick ndetse na Nicolas; aba bose mu kaba mubazi mu muziki muri ino minsi.

Ben ni umwana wakuriye mu GATENGA hepfo gato ya kicukiro centre ugana rwandex.yakuranye nurungano neza ariko ubona akunda umupira w'amaguru,aho urungano rwe rumuzi akina karere kukigo cya Gatenga.Yigiye ejuru yashatse kujya mu icyipe ya ASPORT ya kicukiro nyuma atangira kugaragara nkumuntu utangiye kwinjira muri muzika kuko,yabanaga nutwana ubona atwigisha kubyina

ndetse yihatira no kuririmbira Imana.Nyuma yaje kwinjira muri muzika aho yaje gusohora indirimbo ye yambere yitwa AMASO KUMASO.

Reka da!Ben abantu benshi bazi ko avukana na Tom close, mu by'ukuri relation zabo ntabwo ziri direct ariko bari muri famille imwe k'uburyo bashobora kwitana cousins. Tom Close yareranywe na The Ben, biganye umuziki ariko Tom close we yatangiye kuririmba muri rusange mbere ya The Ben, ariko Ben atangaza ko mu ndirimbo za Tom close nyinshi za mbere nka MBWIRA yaririmbemo chorus. Bivuze ngo The Ben yararirimbaga ariko izina rye ntiryavuzwe. Ikiri ukuri ahubwo ni uko The Ben we avukana na Green P wo Tuff Gangz.