BITE MURI MUZIKA?

10/06/2011 23:05

 

Amashusho y’indirimbo 'Aho Ruzingiye' y’umuhanzi Kamichi atera urujijo ku bw’umukobwa uyigaragaramo

Mu gusohora amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Aho Ruzingiye', umuhanzi Kamichi agaragaramo asoma umukobwa w’umuzungu bakinanye muri iyo ndirimbo.

Aya mashusho akimara kugera hanze, abantu bakomeje kwibaza niba koko ari iby’amashusho cyangwa se ari urundi rukundo rwaba rwihishe inyuma y’ayo mashusho asobanura byinshi, gusa we ntiyifuza kubivugaho menshi.

Mu magambo ye avanzemo urujijo rwinshi ariko asa n’aganisha ku kudashaka gusobanura neza ibibazo abazwa, Kamichi yasubije umunyamakuru wa IGIHE.com ko agaragara nyine asomana n’uwo mukobwa ariko ko ntacyo yabitangazaho.

Kamichi yagize ati:”Uriya mukobwa dusomana muri Video numva njye kumukoresha, nkamusoma ari ukuryoshya Video […], ariko iby’urukundo byo ndizigamye.”

Kamichi yongeraho ko kuri we yifuzaga ko abantu bazabona amashusho y’iyi ndirimbo bazabona koko ubutumwa buhura n’ibimenyetso biri mu magambo yayo (lyrics) avuga ko yanditse ashaka gusobanura byinshi mu rukundo.

Akaba avuga ko gusa iby’urukundo, wenda rushobora kugaragara kuri bamwe bareba indirimbo bakayicukumbura, nabyo bifite ikindi bivuga kuri we ndetse no k'uwo bakinanye iyi ndirimbo.

Kamichi ati:”Twarasomanye ariko buriya hari impamvu nyakuri ntahita mvuga!” Aya magambo akaba ari amwe mu yateye urujijo kandi afite byinshi asobanura kuko uyu muhanzi yari amenyerewe ko afite undi mukunzi uheruka gusubira iwabo mu mezi make ashize.

Mu makuru twabashije kumenya, ni uko uwo mukobwa ugaragara mu mashusho y’iyo ndirimbo ‘Aho Ruzingiye’ yitwa Williamson Ashley. Akaba ari inshuti ya Emely duBois, wari umukunzi wa Kamichi ari nacyo cyaba cyaratumye Kamichi amenyana na Williamson kugera ubwo basomanira muri iyi ndirimbo Aho Ruzingiye.