imikino

15/06/2011 21:26
Muri weekend ishize umukinnyi w’ikipe ya Chelsea Didier Drogba yakoze ubukwe n’inshuti ye bari bamaranye igihe kirekire, Lalla Diakite.
Drogba ubu ufite imyaka 33 y’amavuko, akaba yarakoreye ubwo bukwe mu ntara ya Monaco. Gusa ubwo bukwe ngo yabukoze mu ibanga rikomeye cyane kuko butigeze bumenyekana mu bantu basanzwe.
Muri ubu bukwe, uyu mukinnyi yatumiye gusa abandi basitari bakomeye ku isi, abakinnyi ndetse n’abaririmbyi.
Ku rutonde rw’abatumirwa hakaba habanza Roman Abramovich nyir’ikipe (Boss) ya Chelsea. Haza kandi bamwe mu bakinnyi bakinana na Drogba muri iyo kipe aribo Salomon Kalou, Florent Malouda ndetse na Michael Essien.
Drogba kandi yatumiye umuririmbyi wo muri Amerika Akon ndetse na bamwe mu bakinnyi ba basketball bo muri NBA.
Mu bandi batumirwa barimo abahanzi J. Martins wo muri Nigeria ndetse na Fally Ipupa wo muri Kongo.
Didier Drogba na Lalla Diakite bashyingiranywe bafitanye abana batatu, bakaba barahuye bwa mbere mu mwaka w’1999.