URUTONDE RWA FIFA N'AMAVUBI

19/10/2011 19:37


 

 


 

FIFA/Coca-Cola World Ranking: Amavubi yazamutseho imyanya 31.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, buri kwezi rishyira ahagaragara urutonde rw’amakipe y’ibihugu by’abinyamuryango  ikurikije uko yitwara aho ikaba irebera k’umikino ayo makipe yagiye akina.

Muri uku kwezi Amavubi akaba yabashije kuzamuka kuri uru rutonde rwa FIFA/Coca-Cola World Ranking aho yaje ku mwanya w’112 ku rwego rw’isi mu gihe muri Africa , Amavubi ahagaze ku mwanya wa 29. Muri rusange Amavubi akaba afite amanota 277 mu gihe mu kwezi gushize yari afite amanota 178.

Uko amanota abarwa n’uburyo Amavubi yabonye amanota yayo :

Aha ni amanota ku mukino umwe, Amavubi yakinnye na Benin mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu mikino yanyuma ya CAN 2012. Dore uburyo FIFA yabaze amanota kuri uyu mukino.

Ubundi amanota abarwa muri ubu buryo P = M x I x T x C

M : Bisobanura ko ikipe ibona amanota atatu iyo itsinze umukino wayo, yatsindwa ikabona ubusa , yanganya ikabona inota rimwe, yatsinda hitabajwe penaliti aha ibona amanota abiri maze iyatsinzwe ikabona inota rimwe.

I : Uburemere bw´umukino , Aha FIFA iteganya ko umukino wa gicuti ugira inota rimwe , Imikino yo gushaka itike y´igikombe cy´isi cyangwa icya CAN nabyo bikagira amanota 2.5. Iyo ubashije kujya mu gikombe cy´isi, aha FIFA iteganya ko ubona amanota 4.

T : Uburemere bw´ikipe mwakinye nayo. Iyo ari ikipe ikomeye uhabwa amanota 200, yaba ari ikipe yo hasi cyane ugahabwa amanota 50.

C : Uburemere bw´ishyirahamwe uturukamo , hano CAF ihabwa 0.86

Aha Amavubi yabonye M: 3, I:2.5, T:108 , C:0.86 , Bivuze ko 3x2.5x108x0.86 = 696.6

Aha bikaba bivuze ko ku mukino wa Benin Amavubi yabonye amanota 696.6

Aha wakwibaza uti se kuki Amavubi afite amanota 277 yonyine.

Ubusanzwe FIFA ibara amanota ikurikije uburyo amakipe yitwaye mu myaka ine ishize hagendewe ku guteranya amanota ikipe yabonye mu mezi 12 ashize no ku manota ikipe yagiye ikura mu mikino itandukanye mu gihe kiri hejuru y´amazi 12 ashize.

Aha dore uburyo Amavubi yabariwe amanota yayo hakurikijwe