BITE MURI KIE??

06/06/2011 14:46

Hashize iminsi itari mike ibibazo byabanyeshuri biga muri zakaminuza namashuri makuru,bahangayikishijwe cyane

nikurwaho ry'amafaranga babonaga buri kwezi angana nibihumbi makumyabiri na bitanu(25000).nyuma yuko bigaragaye ko hari abayakwiye

kubera amikoro cg ubushobozi bucye.Leta y'u Rwanda yemeye kongera kuyatanga ariko agahabwa abo bigaragara ko batishoboye babinyujije

mumabarura yagiye akorwa mumirenge dutuyemo ibyo kandi byakozwe neza nibyo gushimwa ubuyobozi bwakoze ibyagombaga gukorwa.

             Gusa ariko, ibigo bimwe nabimwe byamaze gutanga ayo mafaranga kuko ubuyobozi bwa buri kigo bwahawe amafaranga

yabanyeshuri babo hano twavuga nka UNR;SFB.. ariko nka KIE ntabwo yari yatangwa kubera impamvu tutazi bityo tukaba dusaba ababishinzwe

kubyihitisha kuko ibibazo abanyeshuri bafite bikubiyemo ;amacumbi babamo ibyo kurya ndetse nibindi bintu nkenerwa byaburi munsi byarashize.

Nkubuyobozi mukemure icyo kibazo kugirango inshingano zacu zo kwiga tugakorera igihugu cyacu zigerweho kandi nabayobozi bacu buzuze

inshingano biyemeje zo kurerera igihugu zigerweho.

 

 

ESE WARUZI IBYIZA BITATSE ISHURI RIKURU NDERABAREZI RYA KIGARI?

 

 

Ishuri rikuru nderabarezi rya kigari riherereye mu mugi wa Kigali mu murenge wa Kimironko akagari ka Nyagatovu

mu karere ka Gasabo.ni ishuri riteye amabengeza uribona,ukihagera uva Remera Giporoso  na Remera stade harangwa nikirango k' ishuri kumuhanda.ukinjira ubona ubusitani n# urujya nuruza rwabanyeshuri ndetse nabakozi batandukanye

uhita ubona ibyapa bikwereka aho waba ushaka ndetse nurugwiro wakiranwa nao ugannye muri rusange.kuva hasi kugera munyubako haba hacyeyepe! abanyeshuri abarezi abakora ubusitani bose baba bashimishije muri rusange.ubusitani butoshye cyane kandi bukoze neza, ibiti by'imbuto nibindi bitanga umwuka mwiza mukigo.

uko kubungabunga ibidukikije bituma ababamo bose bagira ubuzima bwiza abanyeshuri bakigira ahantu heza hari akayaga gatuje,bityo bagatsinda neza kandi si ugukabya nabahanga mubyo bakora witegereje.barasabana ,barafashanya mubuzima bwa buri munsi

Ibyo byose ariko biza nyuma yo kwiga baruhuka kugirango bakomeze gukora icyabazanye.Erega nimugihe bafite ibikoresho bibahagije munzego zose!

 bafite za laboratwari zigendanye nigihe,isomero rikungahaye kubumenyi.murakaza neza murisanga iwanyu ntankomyi tuzabakirana ubwuzu. abahiga mwese mukomeze kwigana umwete nkuko musazwe biryo umwuga mwigira uzaheshe ishema igihugu ndetse namwe ubwanyu ubateze imbere.Erega nibyo;ISUKU IGIRA ISOKO.

Copright  Meschack Ibyishaka