ABUHANZI NYARWANDA

06/06/2011 20:51

Indirimbo mu mashusho y’umuhanzi Elion Victory ngo ikunzwe mu gihugu cya Kenya

 

 

 

 


Umuhanzi Elion Victory, nyuma yo gufata icyemezo cyo kumenyekanisha umuziki we hanze ya Kigali, ubu noneho ibihangano bye biri gucurangwa ku maradiyo hafi ya yose yo mu gihugu cya Kenya, nk’uko Rwibasira Jean Baptiste, Manager w’uyu muhanzi yabitangarije IGIHE.com, kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gicurasi 2011.

Ngo bimwe muri ibyo bihangano bye biri kumvikana cyane muri iki gihugu ni nk’indirimbo Zainabo Remix na Juu ya Nini Apana Mimi yakoranye na mugenzi we Belgine baririmbana mu itsinda ryabo rya New Collaboration.

Naho indirimbo ye “Uko Wapi”, iri gukorerwa amashusho mu gihugu cya Uganda, ngo iri kuvugwaho na benshi bahamya ko izaba iryoshye mu gihe hitezwe ko amashusho yayo ashyirwa ahagaragara mu minsi ya vuba.

Imwe mu mpamvu ituma uyu muhanzi akundwa cyane muri iki gihugu nk'uko Rwibasira abivuga ngo ahanini biterwa n’uburyo Elion akora amashusho (Video) y’indirimbo ze hamwe n’imyandikire (script) y’ibihangano bye muri rusange. Ibi ngo byatunguye abanyakenya bahise bamukunda.

Iyi ndirimbo n’ibindi bihangano by’uyu muhanzi Elion Victory byamushyize ku rwego ruhambaye muri iki gihugu cya Kenya, aho ubu ngo abahanzi benshi bo muri iki gihugu bari gushaka gukorana nawe ari benshi biturutse ku miririmbire n’imyandikire ye n’uburyo acuranga imirya ya gitari.

Uyu muhanzi Elion uririmba mu njyana ya RnB na Afrobeat ni umwe mu bari kugaragaza ko basobanukiwe n’umuziki nyarwanda kandi bashobora kuwukoresha mu kuwubyaza inyungu. Kuri ubu mu Rwanda indirimbo ze nka Marita zasigaye mu mateka. Abantu kandi bamukundiye indirimbo nk’Amafaranga nayo ifite imyandikire ihuza n’ukuri kw’ibiriho.

Muri iyi minsi Elion yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yitwa ‘Mpa Ijambo’ yakozwe na Producer Pastor P muri Studio Narrow Road.

Iyi ndirimbo ‘Mpa Ijambo’ hamwe n’izindi nyinshi agifite muri Situdiyo, nizo ateganya gushyira kuri album ye ya kabiri, nyuma yo gusohora iya mbere yise ‘Babwire’.

 

 

WABA UZI ABAGIZE IKIREZI GROUP?

 

 

 

 

Ally Soudy wungirije Umuyobozi wa Ikirezi Group yashimiye ababafashije gutegura icyo gikorwa, anashima n’uburyo bose bahuje imyumvire mu guteza imbere umuziki Nyarwanda. Yagize ati: “Ndashimira byimazeyo abantu bose baduteye ingabo mu bitugu mu buryo ubwo ari bwo bwose, kandi nshimishwa no kuba twese tugenda duhuza imyumvire ku ntego yacu yo guteza umuziki nyarwanda imbere.”

 

 

 

 

 

 

 

 

Bamwe mu bagize Ikirezi Group hamwe na Daddy De Maximo

Abahanzi bahawe ibihembo nabo bashimiye Ikirezi Group ku bw’intera imaze kubagezaho, banashimira cyane bakomeza kumva ko umuziki nyarwanda ari mwiza kandi bakanawushyikira ngo utere imbere.

Jozy ni umwe mu bahanzi bakiri bato bashimiwe kuba barahimbye indirimbo ya Salax yise “Salax Awards Anthem” yakozwe na producer Jimmy muri Celebrity Music.

 

 

 

Daddy de Maximo agendeye ku byo yigiye ku bandi hanze, yatanze igitekerezo cy’uko nibura buri munyemari, umunyamakuru ndetse n’abandi babishoboye, bafata umuhanzi umwe ahagararira (parrain/marraine), agaharanira guteza ibihangano bye imbere no kumugira inama za buri munsi.