kubaka ni uguhozaho

19/10/2011 18:42

Ingingo 13 ukwiye kwitwararika mbere yo guhitamo uwo muzarushingana
 

Muri iyi minsi, ingo zitandukanye ziri kugenda zisenyuka kurusha mu bihe byo hambere, ku buryo buri wese yumva ashoboye kugira icyo akora yafasha mu rugamba rwo gushakira umuti iki kibazo. Abana benshi bari mu mihanda, cyangwa se mu bigo ngororamuco usanga akenshi bari aho batagomba kuba bari.

Muri iyi nkuru, haragaragaramo zimwe mu ngingo nyamukuru zo gutekerezaho cyangwa se kugenzura mbere yo guhitamo umuntu muzabana ubuzima bwose, akakubera mama cyangwa se papa w’abana uzabyara.

1.Niba wemera ko Imana ibaho kandi ko ishobora byose : saba umuremyi wawe kugufasha muri icyo gikorwa aguha imbaraga mu guhitamo neza umugore cyangwa se umugabo mushobora kuzabana mu gasazana hatabaye urupfu.

2.Ganira n’ umutimanama wawe : Burya buri wese aganira n’umutima we mbere yo gufata icyemezo icyo aricyo cyose, si byiza na gato gufata icyemezo igihe umutimanama wawe uguhata gukora ibitandukanye. Burya ku bantu batagize ibibazo bihungabanya imitekerereze ngo si kenshi umutimanama w’umuntu umushuka neza neza. Ku bantu benshi burya ngo isura ya mbere uhaye umuntu ukimubona akenshi usanga n’ubundi ariyo y’ ukuri.

3.Kora iperereza ryawe bwite : Gerageza kumenya impamvu uyu muntu agushakaho umubano. Ese aragukunda uko uri, cyangwa akeneye umuntu ku buryo buri wese bahura bahita bakomezanya ? Ese ni ukubera iki ashaka gukora ibintu bisa n’aho bidasanzwe ngo abe yashaka kubana n’umuntu bakomoka mu gihugu kimwe cyangwa umuco umwe ? Nusanga agukundira amafaranga, akazi ufite, umuryango ukomokamo, imitungo n’ ibindi nk’ibi, uyu muntu uzamwibagirwe kuko nta kindi yakuzanira uretse ibibazo n’agahinda gusa.

4.Menya umuntu witegura kubana nawe mbere y’uko murushinga : Kubona umuntu rimwe cyangwa se kabiri ari kumwe n’ inshuti ze ntabwo bihagije ngo ube wahita uvuga ko ubonye umuntu wo kuzabana nawe. Shaka umwanya muganire mwenyine, umenye ibyo atekereza, ibyo aha agaciro, ibyo akunda n’ ibyo yanga, ubundi wumve niba wabana n’ umuntu nk’ uwo.

5.Ganira n’ abantu batandukanye : (ni byiza ko baba benshi bataba umwe gusa) bazi neza umuntu witegura kubana nawe. Niba udashoboye kubikora saba umwe mu bantu wizeye abigukorere. Vugana na benshi mu bantu baziranye, ndetse n‘abatari inshuti ze, kuko inshuti ze zishobora kumuhishira.

Gerageza kumenya utuntu dutandukanye two mu buzima busanzwe, nk’ibijyanye no kumenya niba arakara ubusa, uko yitwara iyo arakaye, ese arihangana, agira ikinyabupfura, akunda abantu, uko yumvikana n’abantu, uko afata abantu badahuje igitsina, uko abanye n’ ababyeyi be (niba abafite) cyangwa n’ abo babana, niba akunda abana, ibyo akunda gukora n’ ibindi.

Gerageza kuganira n’abantu baziranye ugamije kumenya imishinga afite mu gihe kizaza. Ese iyo mishinga ihuye n’ iyo yakubwiye ? gerageza kumenya byinshi bishoboka. Genzura imishinga ye y’igihe kizaza aho yifuza ko mwazajya gutura, ubuzima yifuza ko mwazabaho, uburyo akoresha amafaranga ndetse n’ ibindi bintu atunze. Niba udashoboye kubona ibisubizo by’ ibi bibazo byose mu nshuti ze, bimwibarize we ubwe ubundi ugenzure niba atari kukubwira ibyo atekereza ko ushaka kumva.

Hari igihe umuntu asezeranya byinshi abakunzi babo mbere yo kubana, kugira ngo abone umufasha yifuza ariko nyuma yaho byose akabyibagirwa ntibazigere babikora. (ibi biba ku bagore ndetse no ku bagabo)

6.Shakisha amakuru ku muryango we : Uko abana n’ ababyeyi, abavandimwe ndetse n’umuryango we mugari. Ese ni iyihe mishinga abafite y’igihe kizaza ? Ese ibi byazagira ingaruka ki ku rugo rwanyu ? Ese ababyeyi be bagira imico ki ?

Ese ababyeyi be bashyigikiye umubano wanyu, cyangwa bakora uko bashoboye ngo babatandukanye ? n’ ubwo mu buzima bw’ iki gihe ibi byose bititabwaho ndetse bidahabwa agaciro nyamara ngo biba bikenewe kugira ngo urugo rukomere.

7.Menya niba ushobora kumvikana n’umukunzi wawe : Ni byiza ko muganira mbere yo gushinga urugo ibijyanye no kuringaniza imbyaro, ese niryari yifuza kubyara abana, ese yumva mwabarera mute, ibijyanye no gushaka abakozi bo mu rugo, amashuri yumva abana bakwigamo, uko yazafata umuryango wawe cyangwa se uwe, ukamenya niba iyo agize ikibazo yumva yakugisha inama mbere yo gufata icyemezo.

8.Reba uko yitwara mu bihe bitandukanye hamwe n’ abandi : Uko ahura n’ ibintu bitandukanye mu bihe bitandukanye, ndetse n’ uko afata abantu batandukanye bahuriye mu bihe bitandukanye.

9. Menya neza imyemerere y’ umukunzi wawe : Ni byiza ko ubana n’ umuntu muhuje imyumvire cyangwa se muzi neza ko mugomba kubahana ku bijyanye n’ imyemerere igihe mutayihuje, ndetse mukanubaha ibijyanye n’ imigenzo igendana n’ imyemerere yanyu. Igihe iki kintu mutabasha ku cyumvikanaho, bishobora kubakururira amakimbirane ahoraho mu muryango wanyu.

10. Wikwihuta : Ingo nyinshi zisenyuka kuko abantu babanye batabanje gufata igihe gihagije cyo kumenyana no gukora ubushakashatsi ku bakunzi babo, nk’ uko byagaragajwe haruguru cyane cyane mu bihugu byateye imbere aho bavuga ko abantu bamenyana icyumweru kimwe bagahita bafata icyemezo cyo kurushinga hashira ikindi bagatandukana.

11. Ibaze uti ese koko nkeneye uyu muntu nka mama cyangwa se papa w’abana banjye ? : niba utarabyiyumvamo neza cyangwa se ufite gushidikanya, ongera utekereze. Ibuka ko gushyingirwa atari ibintu by’ uno munsi cyangwa ejo gusa ahubwo ko ari iby’ ubuzima bwose, kandi ko ikiruta ibindi muri icyo gikorwa ari ugushinga umuryango. Niba ubona umukunzi wawe ashobora kutazavamo umubyeyi mwiza, uzaba uri guhemukira abana uzabyara kuko hari ibyo bazabura kuri uwo mukunzi wawe.

12. Ntuzigere na rimwe wemera ko hagira ugushushubikanya mu gukora ubukwe : Umutima wawe uba ugomba kumva ko ariwo ubwawo ufashe icyemezo, ntabwo ari umutima w’ undi muntu uwo ariwe wese.

13. Ntuzigere na rimwe wemera gushyingirwa kuko wahawe amafaranga cyangwa se ukurikiye ubukire : Aya ni amakosa akomeye kuko ubukwe ni gahunda y’ubuzima bwose. Nonese icyo ukurikiye gishize nawe wahita utandukana n’uwo mwashakanye ?

Ibi bintu byose bikurikijwe, ibyago byo kugira urugo ruhoramo amakimbirane, intonganya biganisha ku gusenya byagabanuka cyane. Guhitamo umufasha (umugore/umugabo) ibi kandi ni cyo cyemezo gikomeye umuntu afata mu buzima bwe, kuko umufasha wawe ashobora gutuma ubuzima bwawe buba bwiza cyangwa se bubi, mu bihe byiza cyangwa se bibi by’ ubu buzima. Ni byiza ko iki cyemezo ukiganiraho n’ ababyeyi inshuti n’ abandi wizera gusa gufata icyemezo bikaba ibyawe wenyine.

Twifashishije : https://anwaroul-islam.over-blog.com...

Ibintu icumi byafasha umugabo kubaka urugo rurambye mu mahoro
 

Burya iyo abantu bashakanye biba bivuze ko buri wese muri bo umutima we uba wiyumvamo mugenzi we, bityo bigatuma bombi bagira inshingano zo kunoza imibanire mu rugo rwabo, umugore akagira ibyo yuzuza n’umugabo bikaba uko.

Dore rero ibintu icumi dukesha urubuga Agasaro.com byafasha umugabo kunezeza urugo rwe rukaramba mu mahoro :

1. Gukunda umugore we : ku bemera Imana iri ni itegeko Imana yahaye umugabo ryo gukunda umugore we. Urwo rukundo ntirugomba gusubira inyuma, kugira ngo n’abana bazabyara bazavukire mu rukundo.

2. Kutabeshya umugore : umugabo agomba guhora aharanira kubwiza umugore we ukuri. Hari abagabo bavuga ko ukuri kose atari byiza kukubwira umugore, ariko kandi ingaruka ziva muri uko kubeshya zibageraho bombi umugore n’umugabo. Byaba byiza umugabo abyirinze.

3. Kumenya gusaba imbabazi : umugabo akwiye kumenya gusaba imbabazi umugore we, ntiyihagarareho mu makosa kuko ntibyubaka, gusaba imbabazi ntakindi bisaba usibye kwicisha bugufi ukemera amakosa.

4. Kugirira ikizere umugore : Ese ubundi utizeye uwo mwashakanye wakwizera nde ? Iyo umugabo afitiye ikizere umugore we, nawe aramwizera kuko aba abona ko atamubeshya ndetse anamufitiye ikizere, iyo hatangiye kuzamo kubeshyana ikizere kirayoyoka.

5. Gufata umugore nk’umufasha : iyo umugabo yiyemeje gushaka umugore ni uko aba yabonye ko atihagije akeneye umufasha. Uyu mufasha rero akwiye gufatwa neza nta mpamvu yo kumufata nk’igikoresho umubuza uburenganzira bwe. Ikindi ni uko bagomba gufatanya imirimo yo mu rugo.

6. Kwita ku rugo : umugabo afite inshingano zo kwita ku rugo. Umugabo agomba kumenya uko urugo rwe rwifashe ntabiharire umugore gusa, akamenya kuruhahira, akarubamo akamenya uko abana bameze (niba ubafite) akita ku burere bwabo kuko uburere bw’abana bureba ababyeyi bombi.

7. Gushyira hamwe n’umugore : umugabo n’umugore bakwiye gushyira hamwe kuko baba barabaye umwe. Ni byiza bagiye babanza kujya inama yimikoreshereze y’ amafaranga cyangwa n’ibindi byose bikorwa mu rugo.

8. Kugisha inama umugore : iyi nama iruzuzanya n’inama ya 7 kuko umugabo ushyize hamwe n’umugore we bajya inama. Ikajyana kandi n’inama ya 4, kuko iyo ufitiye umugore ikizere kumugisha inama biroroha kuko uba uziko ari bugufashe aguha inama nzima itakugirira nabi. Ntibibujijwe ko umugabo ashobora kugisha inama izindi ncuti, ariko mu gufata icyemezo, akwiriye kujya inama n’umugore bakarebera hamwe igikwiriye.

9. Kwirinda guhararukwa umugore : abagabo bakunda kwinubira impinduka ziba ku bagore babo cyane cyane iyo bamaze kubyara. Aho usanga abagore benshi babyibuha bakava kuri taille,. Umugabo akwiye gukunda umugore we uko byagenda kose, izo mpinduka z’umubiri, ntizikwiriye guhungabanya urukundo rwanyu.

10. Gukunda umuryango : Umugabo agomba gukunda umuryango we (umugore we n’abana) ndetse n’umuryango w’umugore we akawufata nk’uwe kuko baba barabaye umuryango umwe. Agomba kuba umuhuza w’imiryango yombi. Ntakwiye gutiza umurindi abashaka gusenya imiryango.

Inama ni nyinshi zirenga icumi, nawe hari izindi watanga nyuma y’izi. Gusa ikigamijwe hano ni ukubungabunga ubusugire bw’ingo zacu, kandi nta bundi buhanga dukeneye gukoresha keretse kugira urukundo nirwo rwubaka umuryango ugakomera, kuko urukundo rukubiyemo ibi byose.

Wabyifatamo ute mu gihe ugiye guhura n’umukunzi wawe mudaherukana ?
 

Kongera guhura n’umukunzi wawe mwari mu maze igihe mutari kumwe ni ikintu gishimisha cyane. Hariho imvugo ivuga ngo ntabwo wabasha kumenya agaciro k’umuntu igihe cyose mukiri kumwe. Iyo umaze igihe rero utari kumwe n’uwo mwabanaga nibwo ubona icyo yari akumariye, akaba ariyo mpamvu igihe muri kumwe mugomba kugerageza gukora ibintu muzajya mwibukiraniraho.

Kwitegura guhura

Igihe bishobotse ko uwagiye aje kugusura mu gihe gito cyangwa akaba agarutse burundu, ni byiza ko muhuza ibitekerezo maze mugapangira igihe cyanyu neza. Ibinyamakuru bimwe bivuga ko ari byiza gupanga guhurira ahantu hagati na hagati, ku nshuro ya mbere muhuye, ni ukuvuga ahantu mwembi mutamenyereye akaba ariho muhitamo.

Abandi bantu bo bakavuga ko ari byiza gupanga ibintu byishi mugomba gukorera hamwe igihe ari isura ry’akanya gato. Ni byiza kandi ko ibintu mupanga gukorera hamwe igihe mugenzi wawe yagusuye bigomba kuba ari imirimo yo kwishimisha itavunanye. Mushobora gutumira abantu bamwe mu bagize umuryango wanyu, cyane cyane abana banyu iyo mubafite.

Ndabizi neza ko hari abantu bamwe bakunda gutsikamira ku muco wabo, hanyuma bagahitamo gutaha mu rugo akaba ariho bigumanira n’abakunzi babo bishimisha. Ibi ntacyo bitwaye kuko no mu rugo hari imirimo mwahakorera kandi mukahagirira ibihe byiza bitazibagirana igihe mufashe igihe gihagije cyo kuba hamwe mwishimisha. Intego nyamukuru hano ni ukudahita musubira mu buzima bw’akamenyero ka buri munsi (routine).

Hari abantu benshi bo bahiriwe n’ubu buzima bwo kutaba hamwe n’abakunzi babo, bavuga ko ari ubuzima bwiza bukomeza umubano wabo akaba ari byiza kubinyuramo.

Uko mukora ibyo mwateguye

Iyo buri wese yapanze imishinga ye bwite, agomba kuyimenyesha mugenzi we kugira ngo mugire aho muhurira. Si byiza kubwirana buri kantu kose ahubwo hari utwo umuntu yizigamira kugira ngo azadutunguze mugenzi we (surprise) ibyo bifasha mu kongera ibirungo mu gihe cyo kwishimana, ibyo bishobora ari nko guhana impano zitunguranye, kwihishanya n’ibindi.

Gerageza gukurikiza gahunda wihaye kuva mu ikubitiro kandi ntucike intege ahubwo ukaze umurego. Iyo muhuye muba mufite byinshi byo kubwirana, ntugatungurwe no kumva inkuru yari yarigeze kukubwira mbere. Bizabashimisha kongera kumva ibintu mwabwiranaga kuri telefoni, ibyo mwandikiranye kuri internet, utubaruwa mwohererezanyaga n’ibindi.

Soma ibikurikira kuri www.agasaro.com