Imikino

06/06/2011 15:35

CAN 2012: U Burundi bwatsinze u Rwanda ibitego bitatu kuri kimwe


posted on Jun , 05 2011 at 23H 29min 44 sec viewed 5718 times



CAN 2012 : U Burundi bwatsinze u Rwanda ibitego bitatu kuri kimwe hari kuri iki cyumweru, tariki 5 Kamena, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Burundi yatsinze iy’u Rwanda ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino wabereye mu mujyi wa Bujumbura ku kibuga cyitiriwe igikomangoma Ludoviko Rwagasore.

Uyu wari umukino wo ku munsi wa kane w’igikombe mpuzabihugu ku mugabane w’Afurika kizaba mu mwaka wa 2012 (CAN 2012).

Ibitego ku ruhande rw’u Burundi byinjijwe na: Yamine Selemani ku munota wa 34 yatsinze igitego cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu cyatsinzwe ku munota wa 51 n’uwa 85 na Didier Kavumbagu.

Bagiye kuruhuka ari igitego kimwe ku busa, u Rwanda rwaje kunganya ku munota wa 48 w’umukino ku gitego cya rutahizamu Bokota Labama.

Mu mukino wabanje u Rwanda rwari rwatsinze ibitego bitatu kuri kimwe u Burundi, uyu mukino wabereye mu mujyi wa Kigali.

U Rwanda n’u Burundi bari mu itsinda rimwe harimo na Côte d’Ivoire na Bénin.

Ikipe y'u Burundi 'Intamba ku rugamba' butozwa na Adel Amroush. Imikino ya nyuma yo muri CAN 2012 izabera muri Gabon na Gineya ku mugabane w’Afurika.

Abakinnyi 18 bahamagawe n’umutoza w’Amavubi Sellas Tetteh ni: Jean Claude Ndoli, Jean Luc Ndayishimiye, Eric Gasana, Abouba Sibomana, Ismail Nshutiyamagara, Donatien Tuyizere, Jean Baptiste Mugiraneza, Hussein Sibomana, Peter Kagabo, Haruna Niyonzima, Eric Serugaba, Jacques Tuyisenge, Said Abed Makasi, Elias Uzamukunda, Mutesa Mafisango, Olivier Karekezi, Kalisa Mao na Bokota Labama.

 

 

 

 

 

 

 

 

Mu gihe Rudatsimburwa yari akenewe n’abafana ba Rayons Sport, arashyize akubutse i Burayi
Yanditswe kuya 21-07-2011 - Saa 16:14' na IBYISHAKA MESCHACK
copyright igihe.com

 

 

Nyuma y’uko umufatanyabikorwa wa Rayons Sport, Albert Rudatsimburwa amaze iminsi itari mike yerekeje ku mugabane w’u Burayi, ubu yamaze gusesekara mu Rwanda.

Uyu mugabo agarutse mu gihe abafana bari bamaze iminsi bitotomba, bakurikije ahanini uburyo ikipe yabo yaburaga amafaranga yo kugura abakinnyi, bakaba bibazaga niba mu by’ukuri Albert yaragiye i Burayi atazi ko ikipe ya Rayons Sport ikeneye abakinnyi.

Albert Rudatsimburwa yagarutse mu Rwanda kuri uyu wa kabiri. Mu kiganiro na IGIHE.com, yatangaje ko iby’urugendo yari yagiyemo azabitangaza amaze kuruhuka. Ati " nzatangaza iby’urugendo maze kuruhuka no kumva umwuka uri muri Rayons Sport”.

Mu byo Albert ategerejweho harimo mbere na mbere kugura abakinnyi bifuzwaga na Rayons Sport, ariko hakaba imbogamizi z’uko nta mafaranga yari ahari ndetse akaba ategerejweho no kwerekana niba gahunda yamujyanye i Burayi yaratunganye, dore ko yari yajyanywe no gushakira Rayons Sport abaterankunga.

Ikindi kihutirwa uyu mufatanyabikorwa agomba gukora ni ugusinyisha umutoza Jean Marie Ntagwabira, dore ko nawe atarongererwa amasezerano mu ikipe ya Rayons Sport.

 

 

 WHAT'S GO ON IN MAN-U?