NYUMA YABO NINDE UZABAKURIKIRA?

12/07/2011 17:38

 Dr Claude, Faycal na Mani Martin nibo bahanzi basezerewe mu marushanwa ya PGGSS

Mu gitaramo cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera Imurikagurisha, kuwa 9 Nyakanga 2011, abahanzi batatu Mani Martin, Faycal na Dr Claude basezerewe kuko ari bo batatowe kurusha abandi. Aba bahanzi bakaba bahise basezererwa muri aya marushanwa ngo hakomeze barindwi basigaye.

Muri ibi birori habanje gusomwa abahanzi bagomba gukomeza aho abahanzi barindwi basigaye muri aya marushanwa basomwe, nuko batatu bari basigaye bahita batangazwa ko ari bo bakuwemo muri PGGSS.

Aba bahanzi bagomba gukomeza ariko ntihavuzwe uburyo bagiye barushanwa amanota n’amajwi biturutse ku butumwa boherejwe. Uko ari barindwi basigaye ni aribo Tom Close, Dream Boyz, Urban Boyz, Rafiki, Jay Polly, Riderman na King James.

Nyuma yaho abahanzi bakuwemo bahawe ijambo buri wese ashimira abafana babanye ndetse banatanga icyizere cyo gukomeza gukora. “Abafana banjye nzakomeza gukora kandi nzagera kuri byinshi hamwe nawe”, aya ni amagambo Mani Martin yavuze akimara kubwirwa ko avuye mu marushanwa.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Aba bose nibo dusigaranye nyuma yamajonjora aherutse kubera i Gikondo ahakunze kubera amamurikagurisha. ubwo ku ikubitiro havuyemo 3 aribo M. Martin, Doctor Claude,ndetse numuhanzi uzwi watunguranye Ngeruka Faycal. nkuko mubibona urugamba niho rwatangira kuko hari ababanza kugwa mbere yabandi nkibitambo. bakunzi ba muzika rero ubu ni ahanyu kugirango turebe uwo amahirwe azasekera kuko mvuze nti ''uzatsinda'' siko mbibona kuko uzitwa ko yatsinze nuwo abantu benshi bakunda'' populated man'' gusa hazaca uwambaye. mwe murabibona mute?ibitekerezo byanyu biracyenewe kuri uru rubuga

nagira nti; WHO W'LL BE THE NEXT???