KUVUGA NEZA BIMAZE IKI?

15/06/2011 14:11

kuvuga neza nikimwe mubituma haba umutuzo mubantu burungano,ahobava bakagera.

kuvuga neza bigabanya urwikekwe mubantu no kwiyumvanamo bityo nugize ikibazo bikoroha kumufasha. gusa iki gihe turimo

ntibyoroshye kuko twigize abantu bahuze cyane kuburyo kubwira umuntu umwitayeho wumva bigutereye umwanya.Ariko mumirimo iyo ariyo yose

iyo kuvuga neza biracyenewe utarobanuye abo uzi nabo utazi kuko aho uri hose uba ushaka ubufasha ntamugabo umwe,bityo kumenya kuvuga neza bikongerera inshuti zimwe uzakenera mumihangayiko yose uhura nayo.

 

ntukifuze kubaho gutya???

 

Gutozwa kuvuga neza  ninshingano umurezi , umubyeyi bagakwiye kwitaho kuko kurera umwana agakura kuko wamugaburiye agahaga

ntumutoze kuvugana neza nabasanze abo yigana nabo , bizatuma ashobora kuba nyamwigendaho, cyangwa yinubwa nabandi kuko wamwigishije kutabana kuko kubana  bituruka kukuvugana neza namugenzi wawe.

 

 

 

 

Ni hehe wavuga neza?

 

kuvuga neza ntibigira umupaka nigihe wabivugira gusa, aho tugenda hose mubatuzi nabatatuzi, mumuryango wawe ntukigire umuntu uhora ashihurana kuko byanakugabanyiriza iminsi yo kubaho.Murungano BA INTANGARUGERO MUKWIMAKAZA UMUCO WAMAHORO uzabigeraho nuvugisha neza mugenzi wawe akakwibonamo nkinshuti bizagorana ko yakugirira nabi. ba imbarutso yamahoro aho uherereye hose mu boroheje nabakomeye ibyo byose uzabigeraho ukoresheje neza ururimi rwawe.

 

 

Mugabo nawe mugore  irinde kuvuga nabi mubana

 

Ese kuvugana nabi abana babumva banareba ibyo mukora mutukana mucyurirana aho ntimuzi ko uwiba ahetse,,,,,,,, namara gukura azakurana umutima mubi bityo kubana neza nurungano rwe bizamugora.

 

 

 

mubyo wakora byose garagariza abandi ineza muzakorana nta shiti , ntanurwikekwe.

mureke tuvuge neza tubane amahoro kuko nabasomyi ba bibiriya bazi neza ko gusubizanya ineza bihosha uburakari, ariko ijambo ribabaza ribyutsa intonganya

 

 


Create a free website Webnode