UMUGI WACU MU ITERAMBERE

15/06/2011 15:36

Mu bantu bashobora kuba bamaze igihe kinini mumurwa ndimo kuko nagezemo nkiri umwana none mbaye ubukombe. gusa nuko uyu murwa wacu wa kigali uko wari uwuzi 1996-2005, wasangaga  kigari ikiri hasi ugereranyije nindimigi twegeranye nka Dar-es; Kampara; Nairobi mubyukuri tuziko ari imigi minini kandi iteye imbere. icyo gihe umugi wacu nigihugu muri rusange  cyariho kisuganya kivuye mu ntambara ibinti bikigoranye mu miturire nimiturize yabataragiraga aho baba nabatuye mutujagari  bidakurikije amategeko. ariko nyuma yimyaka nki 10 hari umuvuduko witerambere ryumugi wacu kuko ubu hagenwe amategeko namabwiriza bigenga imiturire mu mugi wa kigari

 

                                        mugihe hari hakiri kunonosorwa kwigishushanyo mbonera cyumugi, hagiye hanakorwa ibikorwa byo kubaka imidugudu ya kijyambere

no gutangira kwimura kwimura abari batuye ahadakwiye no kuhakora neza mukubungabunga ibidukikije kugirango igishushanyo kizasohoke abantu barabikanguriwe bakanabigiramo uruhare.

Iki gishushanyo ni uduce tumwe natumwe two mumugi uko tuzaba tumeze.

 

ubu hari gukorwa byinshi  mugusukura umugi nko kubaka imihanda namateme muduce tumwe na tumwe cyangwa kuyivugurura ibyo biragaragaza neza ko kiriya gishushanyo kizashyirwa mu bikorwa umugi wacu ukaba intanga rugero.

 

 

ese wamenya ko iyi ari kigari wari uzi mumyaka yashize niba uri ibwotamasimbi? duteye imbere byintangarugero!!!!

 

 

Uduce tumwe na tumwe twa kigari twavuga nka nyarutarama itaramirwamo nabishoboye, umudugudu wa gacuriro, uwagakinjiro biratwereka ishusho y' umugi mumyaka iza

 

 

Gutera imbere kumugi tubifitemo izihe nyungu?

-- Tuzakurura bamucyerarugendo bityo twagure aho basuraga tudashingiye gusa kumapariki

--  Abashoramari baziyongera kuko uzaba utuwe kandi hari demande ihagije

-- Ubushomeri buzagabanyuka bitewe nuko abashoramari bazatanga utuzi kubanyarwana

--  Abazajya bimurirwa mu tundi duce mumidugudu hazatera imbere bityo duhange indi migi

--  Kumenyekana kumugi wacu

--  Tuzahabwa namahirwe yo kwakira imikino ihuza abantu benshi kuko tuzaba dufite aho kubakirira

 

 

 

 

 

 

 


 

BIGEZEHE KO TUDAKORA AMASAHA 24/24 MU MUJYI?

 

Kuba Umujyi wa Kigali udakora amasaha 24/24 biterwa n’ubunebwe Abanyarwanda bifitemo

 

Bamwe mu bacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kuba badakora amasaha 24 kuri 24 biterwa n’ubunebwe Abanyarwanda bifitemo kuko usanga hari imijyi ikora ijoro n’amanywa kandi nta zindi mbaraga bakoresheje Abanyarwanda badafite.

Surwubu ni umucuruzi muri uyu mujyi avuga ko nawe ari mu bacuruzi bafunga hakiri kare kuko akenshi saa mbiri z’ijoro zitamusanga mu mujyi. Impamvu ngo ituma uyu mujyi ukora igihe gito ni uko Abanyarwanda bataramenya icyo bashaka.

“Birababaje kubona umujyi ukora amasaha 12 kuri 24, Abanyarwanda ntituzi icyo dushaka twifitemo ubunebwe”.

Agira ati : “None se kuki indi mijyi yo hanze bakora ijoro n’amanywa, baturusha iki ? Ahubwo buri wese ubona asiganwa no kwirukira mu gitanda aho abandi barwana no gukomeza akazi…”.

Yongeraho ko hari ibikorwa bikorwa ku manywa byagakwiye gukorwa mu masaha ya nijoro, ati : “Ugasanga amamodoka avuye isafari mu masa mbili z’ijoro ategereje ko azapakururwa ku munsi utaha”.

Nyamara abacuruzi bose si ko bavuga rumwe ku byerekeranye n’impamvu itera kudakora amasaha 24 kuri 24.

Musa Safari we avuga ko impamvu nyamukuru abona ari ubuyobozi butabishyiramo ingufu, ati : “Ku giti cyanjye mbona ubuyobozi buramutse bugabanije imirimo imwe n’imwe bakayishyira nijoro byagenda kuko twe turi abakozi tuba tubyifuza”.

Nyamara Aimable Rudakemwa avuga ko ikibazo kiri mu Banyarwanda kitari ku bacuruzi, “Mubareke bibereho, nibafungura se amasaha yose bazigurira ? Abanyarwanda ahubwo bifitiye akabazo tekiniki”.

Bruno Rangira ushinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali, avuga ko igikorwa cyo kugerageza gukora ijoro n’amanywa cyatangijwe n’ubuyobozi bw’uyu mujyi mu mwaka wa 2007, “Hasigaye uruhare rw’abacuruzi n’abaguzi”.

Rangira avuga ko bateguye ibyatuma uyu mujyi wabasha gukora mu ijoro, ati : “Twashyizeho amatara ahagije muri quartier Mateus, imihanda ihagije, ndetse tunashyiraho poste ya polisi kugirango ugize ikibazo polisi imutabare kandi hahore umutekano”.

Umujyi wa Kigali ngo ugiye kuvugana n’abatwara amamodoka atwara abagenzi ku buryo hazajya haboneka abakora ijoro n’amanywa.

Ku manywa y'ihangu, mu mujyi imirimo aba ari myinshi