Bite mu Kinigi?

Bite mu Kinigi?

Kinigi: Mu Rwanda ingagi yabyaye impanga, ibintu bidakunze kubaho cyane

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ingagi yo mu misozi miremire y’ibirunga mu majyaruguru y’u Rwanda yabyaye impanga, ibi bikaba bidakunze kuba kuko n’ingagi zo mu misozi miremire zisigaye ahantu hake ku isi, kuko ubu izi ngagi ntabwo zirenga 800 ku isi hose.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa AFP, ngo Rica Rwigamba, ukuriye ishami ry’ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) yagize ati: "Havutse abana babiri b’ingagi, umwe mu ni ikigabo undi n’ikigore, ngo bavutse kuya 27 Gicurasi.”

Aganira na AFP yagize ati: "Abana babiri bavutse na nyina Ruvumu bimeze neza.” Ni ku nshuro ya karindwi kuva mu myaka 40 ishize ubwo ingagi ibyaye impanga. Izindi mpanga ebyiri zavutse muri Gashyantare uyu mwaka.
Aba bana b’ingagi zo mu birunga makumyabiri na babiri (22) bazitwa izina mu gikorwa cyitwa ‘Kwita Izina’ bizaba ku itariki ya 18 Kamena bikazabera muri Pariki y’igihugu y’ibirunga mu karere ka Musanze, mu murenge wa Kinigi.
Impanga z’ingagi zavutse muri Gashyantare nazo ziri mu zizabatizwa, ariko iz mpanga zavutse muri Gicurasi zo zizitwa izina mu gikorwa cyo ‘Kwita Izina’ kizaba umwaka utaha.


Nk’uko byavuye mu isuzuma ryakozwe mu mwaka ushize, ngo umubare w’ingagi zo mu birunga wazamutseho kimwe cya kane kuva mu myaka irindwi ishize aho ubu izi ngagi zigeze kuri 780.
Bibiri bya gatatu by’izi ngagi ziherereye mu misozi miremire ya Virunga; iri hagati y’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Iki gikorwa cyo kwita izina kigiye kuba muri uyu mwaka wa 2011, ku nshuro ya karindwi.
Kuva mu myaka irindwi ishize, iki gikorwa cyo kwita izina kimaze kwakira abantu ibihumbi makumyabiri (20.000) buri mwaka, harimo ibyamamare mpuzamahanga ndetse n’abashyitsi baturutse mu miryango itandukanye yita ku kurengera ibinyabuzima no kwita ku bukerarugendo.