NYUNGWE UBUTUNZI BUTANGAJE

NYUNGWE UBUTUNZI BUTANGAJE

Impamvu zifatika zo gusura Pariki ya Nyungwe



Nyungwe ni imwe muri za Pariki u Rwanda rufite, ikaba ifatwa nka kimwe mu nkingi z’ibidukikije kandi zinjiza amafaranga menshi kubera ubukerarugendo buyikorerwamo. Twegereye Ngoga Télésphore, umukozi wa RDB, Ikigo cy'igihugu cy'Iterambere, akaba ashinzwe by’umwihariko kubungabunga Parike z’igihugu mu Rwanda, atuganiriza birambuye kuri Nyungwe.

Pariki y’igihugu ya Nyungwe igizwe ahanini n’ishyamba ririni ry’inzitane ry’imisozi miremire rigwamo imvura nyinshi, rikaba ririmo ibimere by’amoko anyuranye. Iherereye mu ntara z’Amajyepfo n’Uburengerazuba, ikaba ikikijwe n'uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Karongi na Rusizi. Ifite ubuso bwa kilometero kare 1019.

Igice kinini cy'iyo Pariki kigizwe n'ishyamba ry’inzitane hiyongereyeho agashyamba ka Cyamudongo muri Rusizi, n'agashyamba gato ka Gisakura karimo ibinyabuzima binyuranye bibungwabungwa, ikaba Parike ya 2 nini dufite mu Rwanda nyuma ya Pariki y' Akagera ariko ikayirusha uburyo bwo kuyigendamo n’uburyo ari inzitane ndetse ngari.

Parike ya Nyungwe ifatanye n'iya Kibira mu Burundi, ikaba yaragizwe Parike mu 2005 ariko yari isanzwe ibungwabungwa kuva mu 1933 kuko yari ishyamba kimeza . Ubu nk’izindi Parike zose ibyemerewe gukorerwano byonyine ni ubukerarugendo, ubushakashatsi n’ibikorwa byose bigamije kuyibungabunga. Ibindi bikorwa nko kuyihingamo, gututiramo ibiti no gucukuramo amabuye y’agaciro ntibyemewe.

Amoko menshi y’ibimera by’ingeri zose ari muri Nyungwe, kuva ku rubobi kugera ku byatsi bisanzwe, ibihuru, ibiti bito n’iby'inganzamarumbu, ibiti bifite indabo n’ibitazigira harimo n'indabo bita orikide (orchidées) zidakunze kuboneka; ibyo byose babikoraho ubushakashatsi. Harimo kandi amoko menshi y’inyamaswa kuva ku dusimba duto cyane nk'intozi, inshishi, iminyorogoto, ibinyabwoya, imbeba kugeza ku nini harimo n’ingwe.

Harimo n’amako y’inguge agera kuri 13, ndetse kera hahozemo n’inzovu n’imbogo ariko ubu ntibikirimo.

Mu rwego rwo kuyibungabunga kuva 1933 nibwo bafashe icyemezo cyo kurigira ishamba rikomeye, kuko igice kinini cya Nshiri hari havuyeho hafi hegitari 180 no mu majyaruguru Nyamagabe ugana Karongi harangiritse, yewe ni naho havuye igitekerezo mu mwaka w'1980 cyo gutera ishyamba mu nkengero zaryo, icyo twita ubungubu akanya k’ubuhumekero ka Nyungwe. Nuhagera uzabona igice kigizwe n’ibiti bya pinus n’igice kirimo inkurusi n’andi moko y’ibiti bigiye bihari byatewe mu rwego rwo kugirango bikumire iryo yangirika rya Nyungwe.

Tumubajije icyo ba mukerarugendo benshi bakunda kuza kureba muri Nyungwe yatubwiye ko baza kureba amoko y’inguge n’ibisa nazo bihari, by’umwihariko impundu wita chimpanzé (chimpanzee) idakunze kuboneka henshi, ikaba iri mu moko afitanye isano cyane na muntu.






Harimo kandi inkomo, ibyondi, ibishabaga n’andi menshi. Haba kandi amasiha, ibinyogote, ingurube y’ishyamba, amafumberi, n'izindi nyamaswa.

Mu bangiza Pariki harimo ababa bagiyemo gucukura amabuye y’agaciro kandi bitemewe kuko bitera isuri itwara ubutaka kandi bikangiriza n’ibimera n’udusimba duhari. Kubaza ibiti ubu ntibikibonekamo, gusa hari abajyamo gututira ibiti byubakishwa n’ibicanwa. Guhingamo nabyo biracyakorwa gake aho bahinga ibirayi, amashu n'urumogi, n'abajyamo kwahiramo ubwatsi.

Akamaro ka Nyungwe

- Ubukerarugendo ni imwe mu nkingi za mwikorezi z’igihugu.

- Ubushakashatsi nabwo bushobora kubyazwa ibikorwa bibyara inyungu n’umusaruro mu gihe kirambye. Byose bikorerwa muri Nyungwe kuko ifite umwihariko w’ishyamba ry’inzitane rifite urusobe rw’ibinyabuzima byihariye.

- Amwe mu moko y’ibimera ari muri Nyungwa abonekamo imiti ikoreshwa.



- Ubu hari gahunda yo kugenera inyungu abaturage batuye Pariki kugirango bayiyumvemo banafatanye kuyirinda, mbese bumve ko ari iyabo. RDB ikaba yaragennye ko 5% by’umusaruro winjira uva muri za Pariki uzajya ushyirwa mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage baturiye amapariki, harimo ibikorwa bw’ubuvumvu, ubuhinzi, amashuri yubakwa, ibigo nderabuzima, amavuriro, ibikorwa by’ubukorikori. Iyo ni gahunda ihoraho kuko hari inyamaswa zijya zisohoka zikajya kwangiriza abaturage.

Ubu abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ka Nyungwe kuko ni nabo basigaye batabaza bakabigiramo uruhare rukomeye iyo babonye hari abayangiza.

 

 

 


Indi nyungu ya Nyungwe ikomeye ni ugutuma iki gice irimo n'ikiyikikije gihora giherereye kubera ibimera bihari bituma umwuka uhari uhora ari muzima. Ikindi ni uko ririya shyamba rikurura imvura ihoraho, hamwe n’amazi, dore ko hafi 70% by’amazi dukoresha mu Rwanda afite amasoko muri Nyungwe, yewe n’imwe mu masoko iri kure kurusha izindi ya Nil iri muri Nyungwe nk'uko ubushakashatsi bwinshi bwakozwe bwabyerekanye. Nyungwe iri ku mugongo w'isunzu rya Congo-Nil, aho amazi amwe agenda akagwa mu ruzi Nil, andi akagenda agana mu ruzi rwa Congo.



Gusura Pariki ya Nyungwe biroroshye, inzira igerayo ni nyabagendwa, umuhanda ugana Rusizi uturutse Kigali, Huye na Nyamagabe. Iyo uturute Karongi nabwo uza guhura n'uwo usanzwe. Ku byerekeye ibiciro, twababwira ko gutembera mu ishyamba ku banyamahanga ari 20.000 Frw naho umunyarwanda ni 3000Frw. Kujya kureba impundu (Chimpanzé) ku munyamahanga uturutse hanze ni 50.000Frw, umunyarwanda we ni 5.000Frw.



Canopy Walkway, ikiraro kiri mu kirere

Usura Nyungwe ntayitemberamo n’imodoka nko muri Pariki y'Akagera, ho abantu bagendamo n’amaguru; ni ishyamba ry’imisozi, aho hamwe baba baterera ahandi hamanuka, aho bagenda bareba ibimera n’inyamaswa zirimo, nta z'inkazi zakwangiza. Batembera bumva akayaga n’umwuka urimo. Hari benshi babikunda kuko bimara amavunane umubiri ukisubira.



N'ubwo amacumbi akiri make, ariko nka Nyamagabe mu mujyi hari amacumbi, Kitabi ku mwinjiriro w’ishyamba hari amacumbi, Nyamasheke - Gisakura ku wundi mwinjiriro w’ishyamba hari amacumbi, no ku mujyi wa Rusizi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.



Amacumbi ya Nyungwe Forest Lodge ari muri Nyungwe

 

 

 

 

U RWANDA RWABONYE UMUSHORAMARI MUSHYA MU KUBYAZA UMUSARURO ISHYAMBA RYA NYUNGWE

U RWANDA RWABONYE UMUSHORAMARI MUSHYA MU KUBYAZA UMUSARURO ISHYAMBA RYA NYUNGWE


U Rwanda rumaze gusinyana amasezerano n’isosiyeti yitwa New Forests Company agamije gushora imari mu kubyaza umusaruro ishyamba rya Nyungwe.

Nk’uko amakuru aturuka muri Minisiteri y’umutungo kamere abitangaza, iyi sosiyeti ngo irateganya ibikorwa byo gukora ibikoresho binyuranye kandi bigezweho mu biti biva mu ishyamba rya Nyungwe. Ibi bikazagerwaho hifashinshijwe uruganda kabuhariwe iyi sosiyeti y’ishoramari iteganya kubaka ku kengero z’iri shyamba.

Umuyobozi w’iyi kompanyi y’ubucuruzi, Julian Ozanne atangaza kandi ko atari biriya bikorwa byo gukora ibikoresho byo mu mbaho bateganya gukora gusa kuko ngo muri gahunda yabo harimo no gukora ingufu z’umuriro w’amashanyarazi. Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda ngo abaturiye iri shyamba bagiye kungukira muri iki gikorwa cy’ishoramari kuko hateganyijwe gutanga akazi ku bantu bagera ku 1200 mu myaka itanu iri imbere. Ku kibazo cyo kubungabunga ibidukikije ngo iyi sosiyeti ikaba itazacyirengagiza kuko basabwe kujya batera ibiti bishyashya aho batemye ibindi. Uru ruganda rukaba ruteganyijwe gutangira mu mwaka utaha wa 2012. Usibye u Rwanda, iyi companyi nshyashya ngo ikorera ibikorwa byayo no mu bindi bihugu bya Afrika bifite amashyamba manini nka Afrika y’Epfo, Uganda n’ahandi.

copyright: www.ijabo.com